Nkuko ijambo ry’Imana rishishikariza abantu gukundana, ariko na none handitswe ko nimubura ubwenge Imana izabata nubwo bamwe basigaye bakunda kuvugwa kurusha kwita ku buzima bwabo.
Umukobwa w’imyaka 15 yiteye amaraso y’umukunzi we wanduye virusi itera sida ku bushaka kugira ngo amwereke ko amukunda birenze. Uyu mukobwa muto akomoka mu karere ka Sualkachi muri Assam mu Buhinde.
Hari abagiye bakundana ndetse bakanapfana ibi bigatuma abantu benshi babafataho ikitegererezo bikekwa ko nuyu mukobwa ukiri muto yashakaga kuvugwa ndetse akaba yajya yandikwa mu bitabo by’abakundanye.
Nyuma y’ibi byabaye, umusore wari ufite agakoko gatera sida yahise atabwa muri yombi naho umukobwa we ahita ajyanwa kwa muganga nubwo umusore avuga ko yabujije umukobwa kwiter ayo maraso ye mu rushinge ariko akanga akabikora kugira ngo amwereke ko amukunda koko.