in

Umugore ufite ibere rimwe ari mu gahinda kenshi

Umugore ufite ibere rimwe yavuze agahinda afite.

Umugore yerekanye uburyo yatewe ipfunwe numubiri we nyuma yo kubona ko yameze ibere rimwe kuruhande rwibumoso bwigituza.

Becca Butcher avuga ko yatangiye kubona amabere ye akura kuruhande rumwe gusa ahatirwa kujya ahisha mu gituza cye kugirango abantu batabibona.

Yavuze ko yasabye abaganga ibisubizo ariko ntibashobora kumubwira impamvu yabiteye.

Uyu mugore yavuze amateka ye kuri TikTok kandi yahawe inkunga yibitekerezo nabandi bakoresha tiktok.

Becca yabisobanuye muri videwo ya TikTok: “ubwo ninjiraga mu bwangavu,ibere ryanjye rimwe nabonye ryaranze gukura”

Ati: “Nagiye kwa muganga barambwira bati:uracyari mu bwangavu humura rizakura. Nibyiza. Ntacyo bitwaye. Ni ibisanzwe ko abagore bagira ibere rimwe rinini kuruta irindi. Ariko byakomeje kuba bibi ibere ryanjye ntiryakura. “

Ati: “Muri icyo gihe nari mfite imyaka 13 cyangwa 14, ariko nongeye gusubira kwa muganga wanjye mfite imyaka 16 cyangwa 17. Bongeye kuvuga ko ibere ryanjye rizakura.Kuva icyo gihe kugeza ubu byaranze.”

Uyu mugore avuga ko byamuteye ipfunwe kubona adateye nk’abandi bagore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yanyweye amaraso y’umukunzi we urwaye sida kugira ngo amwizere

Umunyamideli wabyaranye na Diamond Platnumz yamaze kugera i Kigali (Videwo)