in

Umukobwa yahisemo kwikorera ubukwe bwa wenyine ngo ahime abamusabaga kurongorwa.

Uyu mukobwa yatunguye imbaga y’abantu ubwo yikoreshaga ubukwe bwa wenyine ngo ahinyuze abamuhatiraga kurongorwa ku myaka 30 ye.

Patricia wikoranye ubukwe

Uyu mukobwa w’umwarimu ukomoka mu mujyi wa Sydney, Australia,yatandukanye n’umukunzi we wari waramwambitse impeta muri 2013 ariko ntiyahita ashaka undi bakora ubukwe,niko guhitamo kubwikoresha wenyine nta wundi muntu bari kumwe.

Uyu mukobwa yikoresheje ubu bukwe mu mwaka ushize tariki 30 Gicurasi.Icyamuteye gukora ibi ngo ni uko ngo yashakaga guhinyuza umugenzo uba iwabo ko umukobwa agomba kugira imyaka 30 afite umugabo.

Uyu mukobwa yateye indobo umusore bari bagiye kurushinga nyuma yo kubona ko bashakanye bitazamuhira.

Nyuma y’imyaka 8,Patricia ngo yabonye kwikorana ubukwe aribwo buryo bwiza bwo kwikunda no gutera imbere kurusha guhora uhangayikishijwe n’wo muzabana.

Uyu mukobwa yatumiye abantu 9 mu bukwe bwe wenyine bajyana muri iki kirori cyabereye ku gapariki ko hafi y’iwabo.

Patricia yavuze mu ijwi riranguruye indahiro yo kwisezeranya muri iki kirori cyamaze isaha hanubahirizwa amabwiriza yo guhana intera.

Indahiro yavugaga iti “Ndikunda nubwo hari amakosa nakoze.Niyemeje kwibera mwiza no kwigirira icyizere.Niyemeje gukurikira inzozi zanjye zaba nini cyangwa ntoya.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Noëlla wasabye Sugira Erneste kumutera inda arashinjwa kumutera umwaku|umva ibyo atangaje.

NDUMIWE KOKO:Wa mugabo wamamaye mu Rwanda asenga mu buryo budasanzwe asekeje abantu|Yari yarabaswe n’inzoga|Afite abana umunani.