Uyu mugabo witwa Niyonzima Adriane amaze iminsi agaragara mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga asenga mu buryo budasanzwe, aho akunze kuvuga ngo “NDUMIWE koko”.Ndetse agasenga yitakuma mu buryo bukomeye yavuze byinshi ku mibereho ye.
Uyu mugabo akunda gusenga avuga ngo “NDUMIWE KOKO”
Mu kiganiro yagiranye na YAGO TV Niyonzima yavuze ko atuye mu karere ka Burera, aho yavuze ko afite umugore n’abana umunani.Uyu mugabo ugira urwenya cyane,kandi agasetsa cyane avuga ko yari yarasabitswe n’inzoga n’itabi ,ibintu byatumaga abantu bavuga ko atazabona umugore. Niyonzima avuga ko yabayeho mu buzima bubi cyane aho abantu bose bamwangaga, gusa yaje guhindurirwa amateka, ashaka umugore none ubu bageze mu bana 8 bose.