Umukobwa wo muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko “yaryamanye na se w’uwahoze ari umukunzi we” mu rwego rwo kumwihoreraho kubera agahinda yamuteye bagikundana
Muri iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugore wo muri Nigeriya yagaragaye yirata ko agiye kuryamana na se w’uyu wahoze ari umukunzi we.
Uyu mudamu yahisemo kwihorera ku mukunzi we nyuma yo kumuca inyuma.
Uyu mudamu yahishuye uburyo yaryamanye na se w’umukunzi we nk’inzira ye yo kwihorera kuko yamuciye inyuma.
Yerekanye igice cy’inzu avuga ko ari iwabo w’uyu mukunzi we wamuciye inyuma bigatuma nawe amwihimuraho.
Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yitwa John icyo yakoze ari ukumwigisha isomo ryo kutazongera gukora nkibyo yakoze.
Muri iyi videwo,uyu mugore yavugaga ati “John, John, ubu ndi mu nzu ya papa wawe, tugiye gusambana….wambabaje umutima, urakeka ko wagenda ukidegembya gutyo…”