in

NdababayeNdababaye

Umusore w’umunyarwanda wahuye n’ibibazo byinshi ,arasaba ubufasha.

Umusore witwa Rwema Yvan avuga ko yahuye n’ibibazo byinshi nyuma yo kubura akazi ke kari kamutunze none kuri ubu akaba atorohewe n’ubuzima bityo arasaba ubufasha.

Yvan utuye mu mujyi wa Kigali aganira na YEGOB yavuze ko yari afite akazi ko gukora muri restora mbere ya Covid-19 ariko ubwo iki cyorezo cyadukaga akazi ke yahise agatakaza kuko bamwirukananye n’abandi bakozi ndetse atakingira kubaho nabi aho atagishoboye no kwishyura inzu.

Yagize ati:” maze amezi atatu ntishyura nyirinzu njyenda mubwira ko anyihanganira.Amereye nabi yampaye puriyave sinzi ubuzima rwose burankomereye cyane nishyuraga ibihumbi makumyabiri ku kwezi none maze amezi atatu ntamwishyura.”

Yvan yakomeje atangaza ko kuri ubu no kubona icyo kurya bitamworoheye, asaba ko n’uwamubonera akazi ko gukora mu rugo yagakora ,bitewe n’ubuzima bubi arimo gucamo.Yasabye kandi ko uwamukenera cyangwa afite icyo yamufasha yakoresha iyi numero ye ikurikira: 0780429772

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yahisemo kuryamana na se w’umukunzi we kubera impamvu itangaje.

Umukozi wo mu rugo yihimuye kuri shebuja wamusambanyaga amwiba amamiliyoni||dore ibyamubayeho nyuma.