Umukobwa umwe mu Nshuti zacu yaratwandikiye maze atubwira ishyano yagushije ubwo yahamagaraga umusore bakundana ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko kugirango amutungure ndetse anamugezeho ubutumwa yamuteguriye gusa nyuma byaje kurangira amarira n’intimba bitashye umutima w’uwo mukobwa. Uti byagenze gute? Kurikira inkuru.
Umukobwa yagize ati « Ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umusore dukundana tumaranye imyaka 3 nateguye ubutumwa ndi buze kunyuza kuri Radiyo mutunguye niko guhamagara kuri radiyo ngira amahirwe baramfata ndetse n’ubutumwa bwanjye ndabutanga ntanga na nimero ya telefone kugirango baze kumpamagarira cheri wanjye babumugezeho gusa nabwiye umunyamakuru ko agomba kubanza akabaza cheri wanjye izina ry’umukobwa bakundana kuko muri iki gihe kwizera abasore ijana kw’ijana biragoye. Kuri Radiyo bahamagaye cheri wanjye babanza kumubaza izina ry’umukobwa nkuko nari nabibasabye, ngo babaze cheri wanjye izina ry’umukobwa bakundana yahise asubiza ati Nkundana n’abakobwa benshi sinzi uwo mushaka ko mbabwira, ubwo nahise mba nk’ukubiswe n’inkuba nitura hasi aho narindi ntegereje uko cheri wanjye ari bwakirw ubutumwa bwanjye. Nyuma yuko ibi byose byari birangiye naje guhamagara umusore mubaza ibyo yankoze kuri Radiyo agwa mu kantu ansaba imbabazi gusa njye kuri ubu namaze kumwikuramo kuko yarampemukiye. Gusa kuri ubu uyu musore arimo kunsaba imbabazi ngo mubabarire dukomeze gukundana. Ese mubabarire? ».