Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukobwa ukiri muto arimo yinginga umushoferi wa tagisi nyuma yuko yananiwe kumwishyura, kandi n’umukunzi we wagombaga kwishyura yanze kwitaba telefone.
Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, uyu mudamu yakodesheje tagisi, yizera ko umukunzi we ari bwishyure ageze iwe, ariko ku bw’amahirwe macye, yageze aho yerekeza, amutelefonnye umukunzi we yanga kumwitaba.
Muri iyo videwo, umukobwa yumvikanye asobanura ko umukunzi we bishoboka ko yasinziriye.
Yasabye umushoferi kumuha nimero ya konti ye kugira ngo azashobore kwishyura nyuma cyangwa guhamagara umukunzi we na terefone ye yizeye ko wenda we yamwitaba.
Ariko umushoferi we ntiyakozwaga ibyo umukobwa amubwira byatumye uyu mushoferi afatira telefoni y’uyu mukobwa avuga ko azayimusubiza yishyuye amafranga y’urugendo.