Umukobwa w’uburanga buhebuje yafatiwe mu nyubako zicumbikamo abanyeshuri babakobwa muri kaminuza ya Port Harcourt iherereye mu mujyi wa Nigeria ari kwiba telefone z’abanyeshuri ,ndetse ngo igitangaje ni uko uyu mukobwa adasanzwe acumbika muri ay’amacumbi, yewe ngo atari n’umunyeshuri kuri iyi kaminuza.
Uwitwa Mika ku rubuga rwa twitter ari nawe watangaje iy’inkuru ,avuga ko uyu mukobwa yafashwe amaze kwiba telefone 2 ,ndetse ngo uyu mukobwa yatorotse gereza n’ubutabera ko yewe ababyeyi be batazi neza aho arikubarizwa.
Yanditse avuga ko nubwo uyu mukobwa asanzwe ari kabuhariwe mu kwiba ,kuri iy’inshuro imitwe yamupfubanye, imipango ye ntibashe gukunda kuko yinjiye mu macumbi y’aba bakobwa hatabona ari n’injoro agatwara telefone zabo akazihisha ,ariko aza kuvumburwa ataragira aho ajya.
https://twitter.com/Hell_girlllll/status/1614808160115499010?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1614808160115499010%7Ctwgr%5E48bce224782d677fd9805bd01b2a75fe799c0fdd%7Ctwcon%5Es1_c10&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.yabaleftonline.ng%2Fsuspected-serial-thief-allegedly-caught-stealing-phones-in-a-hostel-university-port-harcourt%2F