in

Umukobwa w’uburanga wavuzweho gukundana na Neymar yamukuriye inzira ku murima|Yerekana uwo yihebeye.

Mu minsi ishize nibwo umukobwa w’uburanga witwa Chiara Nasti yatangiye kuvugwaho gukundana na Rutahizamu wa PSG Neymar Jr nyuma yo kugenda akora likes(cyangwa akunda amafoto ye), gusa kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhishura umusore barimo gukundana.

Umukobwa wavuzweho urukundo na Neymar

Uyu Chiara yashyize iherezo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo na Neymar, nyuma yo kugaragaza ko ameranye neza n’umukunzi we ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Roma, witwa Nicolo Zaniolo.

Uyu munyamideli yashyize hanze amafoto amugaragaza ku munsi w’abakundana yishimye cyane ari kumwe na Nicolo Zaniolo bakundana.

Mu minsi ishize Umunyamakuru w’umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati “Nta foto n’imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy’umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda”.

Bamaze igihe bakundana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize arashinjwa gufungisha Rayvanny wasambanyije umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Ibyo nize n’ibyo mpura nabyo ntaho bihuriye||Nigeze kwiherera mvuza induru|Aline Gahongayire.