in

Umukobwa witwa Shaila yashakanye n’umugabo we akiri isugi ariko yanga ko baryamana ataramugurira iPhone 14 Pro max 

Umukobwa witwa Shaila yashakanye n’umugabo we akiri isugi ariko yanga ko baryamana ataramugurira iPhone 14 Pro max.

Icyamamare muri Nigeria, Israel Afeare, uzwi nka Israel DMW, yatangaje ibyo umugore we Shaila n’umuryango we bamukoreye ubwo bari bamaze gushyingiranwa.

Afeare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umuryango wa Shaila wamwatse amamillion atagira ingano yo gukwa umukobwa wabo bitewe nuko ngo yari akiri isugi.

Ndetse ngo ubwo yateretanaga na Shaila yari amaze kumugurira iPhone ibyeri, zihagaze arenga million 2.

Israel kuko yashakaga kubana n’umugore we, yaramukoye ndetse amukwa amafaranga menshi, ubwo byari muri Nzeri 2022.

Gusa ubwo bageraga mu rugo umugore we yanze ko baryamana ndetse amubwira ko agomba kujya amwinginga naba ashaka ko baryamana, gusa umusore yaje kuregera iwabo w’umukobwa abaregera umukobwa wabo ariko nabo bamutegeka ko agomba kubanza kugurira umukobwa iPhone 14 Pro max kugirango bazaryamane kuko yari akiri isugi.

Iyo iPhone yarayimuguriye kugeza n’ubu niyo atunze.

Nyuma ya mezi 8 gusa umukobwa yatse gatanya baratandukana, umukobwa yamureze ko amuhohotera, mu gihe umusore we abishimangira ko umuryango wa Shaila hamwe na Shaila ubwe ari abantu bakunda imitungo ndetse ko icyo bari bagamije ari ukumurya imitungo ye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ibyo binwa ni byiza uwabisomagura” Dore imbogo yavuze ibintu abantu bajya bashaka kumukorera ariko we atabishaka avuga n’umuntu ujya umutungura akabimukorera – videwo

Yageze ku rubyiniro sale yose iranyegenyega! Umuhanzi Mugisha Benjamin yaraye ataramiye urubyiruko muri Canada – Amashusho