in

Umukobwa witwa Ishimwe Ange avuga ko hari ubwo yigeze gusabwa na Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu batandukanye kumusura iwe akabyanga

Umukobwa witwa Ishimwe Ange avuga ko hari ubwo yigeze gusabwa na Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu batandukanye kumusura iwe akabyanga, ibyo avuga ko byamurokoye kuba yarashoboraga kumwica.

Uyu mukobwa avuga ko bigitangira Kazungu yagiye aho yacururizaga akabari ku Kimironko, aherekejwe n’undi muntu w’umusore.

Icyo gihe ngo yaje nk’abandi bakiriya basanzwe, gusa akaba ari umuntu wisanzura cyane kuko yahise atangira kuganiriza abo yasanze aho. Kazungu ngo yaranyoye anasengerera abo yari yasanze, igihe cyo gutaha kigeze arataha.

Ishimwe avuga ko nyuma y’iminsi nk’ibiri uriya mugabo yongeye kugaruka aho akorera, ari na bwo batangiye kuganira byimbitse.

Yagize ati: “Yatangiye kumbwira ko ahantu nkorera nta bakiriya bahaba, ko ari bakeya…ubwo nyine ni bwo twahereye kugenda tujya tuganira ibintu byinshi bitandukanye.”

Avuga ko ibyo avuga bitari mu rwego rwo “gutwikira kuri Kazungu”, ndetse ko mu gihe yaba ahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yiteguye kurwitaba akaruha amakuru afitiye ibimenyetso kuri uriya mugabo.

Ibyaha Kazungu Denis akekwaho harimo “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga” mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro.

Abo akekwaho kwica bikekwa ko ari abiganjemo abakora umwuga w’uburaya babaga bahuriye mu tubari, mbere yo kubacyura iwe mu rugo. Ishimwe avuga ko ari umwe mu bo Kazungu Denis yigeze kugerageza gucyura iwe, gusa Imana ikinga ukuboko.

Avuga ko nyuma yo kumenyana na we bakomeje kugenda baganira byinshi, kugeza n’aho amubwira ko akora muri imwe muri Banki zikorera mu Rwanda.

Uriya mugabo ngo yanamuhaye isezerano ry’uko yiteguye kumufasha mu bintu byinshi bitandukanye; ibyo Nyamukobwa yaje kwemera, kuko no mu busanzwe Kazungu uramutse utamuzi “ntabwo ari umuntu wacyekeraho ikintu kibi.”

Ubucuti bombi bari bafitanye ngo bwaje kugeza aho Kazungu abwira Ishimwe ko bagomba kujyana mu Busanza gushaka inzu yagombaga kwimuriramo akabari ke, bijyanye no kuba nta bakiriya bahagije kagiraga.

Ishimwe Ange avuga ko icyo gihe we na Kazungu bari baramaze kuba incuti, ati: “kandi ni mu minsi mike twamenyanye.”

Umunsi ngo warageze Ishimwe na Kazungu bajyana mu Busanza kureba inzu uriya mugabo yari yamushimiye. Icyo gihe ngo bagezeyo iyo nzu arayireba, anamusaba ko yamwereka izindi nzu kugira ngo undi yihiteremo.

Inzu bashimye ngo babaciye Frw 200,000 y’ubukode, bizeza ba nyirayo kuzagaruka kuyishyura.

Nyuma yo kureba inzu Kazungu ngo na Ishimwe bajyanye gutemberana mu Busanza ahatujwe abahoze batuye muri Bannyahe, mbere yo kuhava bakagenda baganira.

Muri uko kuganira ngo byageze aho uriya mugabo amusaba ko bajyana iwe agasuhuza umwana we, undi amubera ibamba.

Mu busanzwe ngo Kazungu yari yarabwiye uriya mukobwa ko afite umwana mukuru w’umuhungu yabyaye acyiga mu mashuri yisumbuye, ndetse ko hari ubwo yari yarigeze kumumuha bakavugana kuri terefoni.

Avuga ko “gihamya ntafite ni iy’uko uwo mwana yari uwe.”

Ishimwe avuga ko uyu mwana ari no mu byatumye yanga kujya kwa Kazungu aho yashoboraga kwicirwa, kuko yari atizeye neza ko ari bumusangeyo.

Avuga kandi ko nyuma yo kujyana na Kazungu Denis mu Busanza gahunda yo kwimuka yaje gupfuba, nyuma y’uko uwo mugabo amubeshye ko ari bujye kumureba bakajya kwishyura inzu bari bashimye ariko ntiyongere kumuvugisha.

Uyu mukobwa cyakora avuga ko nyuma yaje kongera guhurira na Kazungu ku Kimironko ndetse bakanasangira.

Ishimwe avuga ko yatunguwe no kubona Kazungu bajyaga basangira ari we bivugwa ko yishe abantu barenga 10.

Yabwiye Isato TV Ati: “Nagize ubwoba bwinshi cyane numva umusatsi umvuyeho. Nagize ubwoba kugeza ha handi nahise ntitira, ku buryo no kongera kureba iyo videwo (yavugaga kuri Kazungu) byahise binanira, ndetse na nubu ngubu ntabwo bavuga ngo ubwoba bwarashize.”

“Ntabwo nari nzi ko nagendanaga n’umuntu w’inyamaswa kuriya, umuntu ushobora gufata umuntu wa mbere akamwica, agafata uwa kabiri, agafata uwa gatatu; ndavuga ati nanjye wa munsi yashakaga ko tujyana iwe wasanga nanjye yari yaramaze kumbonamo imari.”

Kugeza ubu Kazungu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yakanze abafana be nyuma yo kuza ku rubyiniro atwawe mu isanduku y’abapfu (AMAFOTO)

“Useka nka Maama umunsi wa mbere ankikira ku bibero bye.” Imitoma iragwira uyu wo ntawe utashitura