Umukobwa witwa Miracle Pogue w’imyaka 24 utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America ,muri Leta ya Mississipi yashakanye n’umugabo urusha Sekuru imyaka 13 ,
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ngo Pogue n’umugabo we Charles w’imyaka 85 bahuriye mu kazi mu mwaka wa 2019 ,mu mujyi wa Starkville batangira kuba inshuti ariko nyuma baza kwisanga bakundanye .
Ngo umukobwa ntiyumvaga ko uyu mugabo afite imyaka 85 kuko yatekerezaga ko afite imyaka 70 cyane ko ngo agaragara nkaho akiri muto ugereranije n’imyaka ye ,gusa ngo yaje gutungurwa uyu mugabo amubwiye ko yavutse mu mwaka w’1937 ubwo barimo baraganira.
Icyakora ngo uyu mukobwa n’ubundi ntiyigeze abyitaho kuko aganira na Kennedy News yavuze ko icyo yifuzaga kwari ugutangira ubuzima bushya arikumwe n’uyu mugabo ndetse ko na Sekuru w’imyaka 72 yamushyigikiye ,yewe na Se umubyara w’imyaka 47 witwa Kareem Phillips n’ubwo byabanje ku mugora yabyakiriye akabashyigikira.
Charles washakanye n’uyu mukobwa yahoze ari umugabo ugurisha ibibanza n’amazu muri America ,kamwe mu kazi muri America kagira amafaranga menshi.