in

Umukobwa w’imyaka 20 yishwe n’umusore bakundanaga

Umukobwa w’uburanga wigaga mu mwaka wa 3 muri kaminuza ya  Tshwane University of Technology witwa Ntokozo Mayenzi Xaba yishwe atewe ibyuma n’umusore bakundanaga witwa Ngcebo Thusi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wo mu gihugu cya Africa y’Epfo yiciwe mu rugo yari atuyemo i Ekhaya Junction, Pretoria , kuwa kane tariki 2 Gashyantare 2023 ,icyakora bikaza kumenyekana bucyeye bwaho ,nyuma yaho abanyeshuri bari basanzwe bigana n’uyu mukobwa bakomeje ku mubura kuri telefone bakiyambaza polisi yo muri Africa y’Epfo.

Ngo ubwo Polisi yajyaga kureba uyu mukobwa aho yari asanzwe atuye yasanze yapfuye atewe ibyuma byinshi hagana mu gatuza ,hahita hacyekwa umusore bakundanaga kuko ngo ariwe wanyuma abantu babonanye n’uyu mukobwa.

Ntokozo Mayenzi Xaba yishwe n'umusore bakundanaga amuteye ibyuma mu gatuza
Ntokozo Mayenzi Xaba yishwe n’umusore bakundanaga amuteye ibyuma mu gatuza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimu yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 12 yigishaga, gusa ibyo yakoze we ntago abyita kumusambanya ahubwo yabihaye indi nyito

Senegal yasanze Algeria mu gikari iyitwara CHAN -AMAFOTO