in

Umukobwa w’imyaka 17 ari mubahitanwe n’impanuka y’ikamyo yagonze moto i Kinazi

Umukobwa w’imyaka 17 ari mubahitanwe n’impanuka y’ikamyo yagonze moto i Kinazi.

Imodoka y’ikamyo yishe abantu babiri barimo uwari utwaye moto, amakuru avuga ko iyi modoka yataye umukono wayo ibasanga aho bari bari.

Byabereye mu karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, mu kagari ka Kabona mu Mudugudu wa Rwambariro.

Imodoka y’ikamyo (ben) ifite ibirango RAF594 yari itwawe n’uwitwa Ernest, yavaga mu cyerekezo cya Huye igana mu karere ka Nyanza ita umukono wayo igonga moto ifite ibirango RE809W, yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye.

Iriya moto yari itwawe n’uwitwa Ishimwe Benjamin ahetse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 (imyirondoro ye ntiramenyekana) bombi bahise bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko uriya mushoferi yakomeje agonga igare ryari ritwawe n’uwitwa Muvunyi Apolochile.

Na we yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye, we akaba yakomeretse mu mutwe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rusatira, nyuma ajyanwa ku bitaro bya CHUB ari naho ari kwitabwaho n’abaganga

Yagize ati “Uwari utwaye (ben) afungiye kuri polisi sitasiyo ya Rusatira, ndetse n’imodoka yari atwaye niho iri, impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’uwari utwaye iyo modoka y’ikamyo.”

Polisi isaba abatwara ibinyabizi gukurikiza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Adaciye kuruhande Isimbi Noelline yasubije umuntu wamubajije abagabo amaze kuryamana nabo 

Umuhanzi Sat B arwariye mu bitaro bamaze no kumutera serumu – Amafoto