in

Umukobwa w’imyaka 16 yahawe imodoka ihenze cyane byiyongera ku miterere ye

Umukobwa w’imyaka 16 ukomoka muri Ghana yabaye ikimenyabose  kuri interineti nyuma y’amashusho yagiye ahagaragara ahabwa impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ku munsi we w’amavuko.

Uyu mukobwa ukiri muto uzwi ku izina rya Suad, yahawe impano y’imodoka nshya ya Mercedes Benz n’umuryango we ukize.

Iyi mpano yatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko ababyeyi b’uyu mwana batihuse kumuha iyi mpano ku myaka ye.

Muri iyi videwo yazengurutse henshi, Suad yari yambaye ikanzu yirabura mu gihe inshuti ze zari zimugaragiye ahabwa iyi mpano ya Mercedes Benz igura ibihumbi byinshi by’amadorari.

Iyi modoka ni Mercedes-Benz CLA250 ya 2020 ifite igiciro cya $ 39,000,n’ukuvuga arenga 400.000 mu mafaranga akoreshwa muri Ghana.

Uyu mukobwa ukiri muto yatunguwe ubwo bamushyikirizaga iyi mpano idasanzwe abaza niba koko ari iye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Landry iyo bamuha menshi ngo Timaya yari kumubona

Umutoza Robertinho n’umuhagarariye bavuze aho ibiganiro byo kwerekeza muri APR FC bigeze