in

NDASETSENDASETSE

Umukobwa w’i Kigali bamurangirije ku ikariso aratwita.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yahohotewe n’umukunzi we akamusaba ko yamurangiriza ku ikariso ye birangira amuteye inda ari isugi.

Uyu mwana w’umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Yatanze ubuhamya buteye agahinda bw’ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b’abakobwa bari mu kigero cye.

Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

Mu kubisobanura yagize ati: “Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu”.

Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

Yakomeje agira ati “Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

BREAKING NEWS: Irushanwa ry’Igikombe cy’Africa cy’Abagore cya #Volleyball cyaberaga mu Rwanda rirahagaritswe.

Tom Close yeretse abafana be abana be 5 (ifoto)