Umukobwa w’ I Kigali yanditse asaba inama zihutirwa nyuma yo gufatira mu cyuho umukunzi we aryamanye n’undi mukobwa gusa bikaba byamugoye gufata icyemezo dore ko biteguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2023.
Uyu mukobwa avuga ko , nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma yamusabye imbabazi ariko akaba yumva bigoye kumubabarira.
Yagize ati:”Muraho,ndi umukobwa w’imyaka 21 nkaba maranye igihe nkundana n’umutipe ariko ikibazo mfite ni uko mu kanya hashize mufatanye n’undi mukobwa w’inshuti yanjye magara baryamanye kandi ikibazo ni uko atari ubwambere,arimo kunsaba imbabazi ariko njye sinzi…none ndikwibaza,ko twari dufite ubukwe mu kwezi kwa mbere ,gahunda tuyikomeze ko twasuye imiryango yacu yose babizi?ndababaye pee.”
Mugire inama utwandikira muri comment.
Yarangije kumubabarira kuko ibyo ari kwivugisha ngo ko twasuye imiryango ibizi? Ibi ni ibikumira inama zimubwira kubivamo. Gusa namubabarire kdi age agorana imbabazi hafi kuko bazongera.
Urugo rwabo ntaho rwojya kabisa