in

Bwa mbere Teta Sandra avuze amagambo akomeye kuri Weasel wamukuye amenyo

Ni mu kiganiro yagiranye na Youtube Chanel ’Yago Tv Show’ aho Sandra yabajijwe umubano afitanye na Weasel babyaranye ariko umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi aho yaje mu Rwanda nyuma y’amafoto atandukanye yagiye acicikana amugaragaza afite inguma ku mubiri bivugwa ko yazitewe n’uyu mugabo babyaranye.

Ati” “Ni Papa w’abana banjye, ni ko tubanye nyine, ibindi byose ndakeka ari ubuzima bwite ariko ni Papa w’abana, ni n’ikintu kidashobora guhinduka niyo naba mfite ubugenge bumeze gute, ntibyahinduka. Ni cyo cyubahiro muha, ibindi byose…”

Avuga ko nubwo yanyuze muri izo ngorane, ariko icyamukomerekeje kurusha ibindi ari ukuntu byasakujwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ikintu navuga ku mbuga nkoranyambaga, rwose ntimukazihe umwanya kuko zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu benshi, burya ntimukabone umuntu bari kumuvuga ngo mwumve ko ari ibintu byoroshye. Urabibona ukumva ibitekerezo byinshi birwanira mu mubiri wawe. Buri wese akumva ko afite ibitekerezo ku buzima bwawe.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz akomeje gutungura isi, agahigo gashya yesheje kavugishije benshi 

Umukobwa w’i Kigali afashe umukunzi we bendaga gukora ubukwe aryamanye n’undi mukobwa