in ,

Umukobwa washinjwaga kuba atwite inda ya Diamond Platinumz yamwihenuye bikomeye.

Poshy Queen, umukobwa w’ikizungerezi uzwiho gukora ubucuruzi muri Tanzaniya yihenuye kuri Diamond Platnumz nyuma y’amakuru yavugaga ko atwite inda y’uyu muhanzi maze ahamya ko nta mwanya amufitiye.

Poshy Queen wavugwaho kuba atwite inda ya Diamond Platinumz

Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru z’uko Diamond yateye inda uyu mucuruzikazi wo mui Tanzania, Poshy Queen ndetse ko inda igeze mu mezi ane.Aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya Poshy yabaye nk’uwihenura kuri Diamond maze ahakana yivuye inyuma ko atigeze aryamana n’ uyu muhanzi uzwiho kubyarana n’abagore batari bake.

Ati”ibyo ni ibuhuha. Abantu bashobora kuvuga ibyo bashaka. Sinigeze nteretana na Diamond nta n’umwanya mufitiye. Ntabwo ntwitiye Diamond nk’uko byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.”

Aba bombi bahuriye mu isabukuru ya nyina wa Diamond.

Amakuru avuga ko bahuye bwa mbere mu isabukuru ya nyina wa Diamond ndetse n’uwahoze ari umukunzi we Tanasha Donna tariki ya 7 Nyakanga 2019, ari na bwo yabengutse uyu mukobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba igituma umugabo n’umugore batinda kubyara cyangwa ntibabyare

Umukobwa wahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye arifuza umusore wo kumara irungu