Umukobwa wo muri Nijeriya uzwi ku izina rya Kemi avuga ko yahagaritse ubukwe bwe bwaburaga iminsi itatu yonyine kubera ko umukunzi we yananiwe kurekura amafaranga menshi kugirango bategure ubukwe buhambaye.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva yamusezeranya agashyiraho itariki y’ubukwe, yagiye akora ibishoboka byose kuko nta faranga na rimwe yigeze agenera ubukwe.Yatangaje ko iseswa hasigaye iminsi itatu ngo ubukwe bube,byatewe n’imyifatire idahwitse y’umukunzi we nkimpamvu nyamukuru yamuteye kubivamo.Ku bwa Kemi, yamubwiye ko amafaranga ye abitswe neza kandi amusaba kumusubiza ibyo yakoresheje byose.Yavuze ariko ko yasuye umujyanama maze afata icyemezo cyo guhagarika ubukwe, nubwo atizeye ko yafashe icyemezo gikwiye.
Kemi yaranditse; ”Gusa nahagaritse ubukwe bwanjye kubera imyifatire y’umukunzi wanjye. Uyu musore ntabwo yatanze igiceri na kimwe kandi ubukwe buri muminsi 3, akomeza avuga ko amafaranga ye abitswe neza kandi ko azansubiza. navuganye n’umujyanama wanjye maze ahitamo kubihagarika. Nizere ko nakoze ikintu cyiza. ”