Indaya bita Bella yatawe muri yombi nyuma yo gukata akoresheje urwembe imyanya y’ibanga y’indi ndaya bita Ruth bapfuye kuba ngo uyu Ruth yari asigaye amutwara abakiriya bishyura amafaranga menshi ngo bishimishirize umubiri.
Police yo mu gihugu cya Ghana, mu mujyi wa Dichemson mu gace ka Kumasi ikaba yahise ita muri yombi uyu Bella, kugirango akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake uyu Ruth bari basanzwe bakora akazi kamwe.
Bivugwa ko ngo uyu Bella, yafashe Ruth mu minsi yashize ari kwishimana, n’umukiriya we yari yaramubujije kenshi, undi ngo yabibona kandi aziko uwo mukiriya yishyura neza agahita arakara, agahamagara inshuti ze bagakubita uyu Ruth bakamukomeretsa mu maso ndetse Bella agakata imyanya y’ibanga ye.