Umurambo wuyu mugabo witwaga Irihose Nsabimana w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe mu bisambu yapfuye bikaba bikekwa ko yishwe akubiswe.
Byabereye mu kagari ka Murinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza akaba ari naho yaracumbitse.
Amakuru dukesha Umuseke abaturanyi be bavuze ko yishwe n’abantu bahoze bamukubita bavuga ko yabibye.
Gusa amakuru ahari avuga ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe kuko yabanje gukubitwa.
Uyu nyakwigendera yakomokaga mu gihugu cy’Uburundi, abakekwa bahise bacika bakaba bagishakishwa.