Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Ghana yavuze ko mubuzima bwe anezezwa cyane no kuba afite amabere manini cyane,ndetse ko bimuteye ishema kuba ayafite.
Uyu mukobwa umurika imideli ubwe yatangaje ko atigeze ajya guhinduza umubiri we ngo bamuhe ibice binini by’umubiri we ugereranyije n’ibyo yari afite. BustyGh, avuga ko uko ateye bimushimishije cyane ngo dore ko umutungo afite udafitwe n’abandi bose kandi ngo ntacyo yakoze ngo umugereho.
Mu kiganiro yagiranye na KofiTv, uyu mukobwa yabajijwe uko byaje ngo yisange yabaye ikimenyabose, avuga ko byaje ubwo yatangiraga gukora umwuga wo kumurika imideri.Ati
“Njye natangiye kumenyekana ubwo natangiraga gukora umwuga wo kumurika imideri, uyu mwuga ni wo watumye abantu benshi bamenya kuko nk’ubu nkurikirwa cyane kumbuga nkoranya mbaga zanjye. Ntabwo ntewe isoni n’ubunini bw’amabereye yanjye, ahubwo ntewe ishema no kuba mfite ibintu bidafitwe n’abandi bakobwa”.