in

Umukobwa nakwitwaraho gutya uzamenye ko ashaka ko umubwira ijambo rimukora ku mutima

Umukobwa wakunze umusore, hari ibimenyetso atangira kumwereka, mu rwego rwo kumwereka ko amwiyumvamo kandi yifuza ko bagirana ubushuti budasanzwe. Bimwe mu bimenyetso umukobwa agaragaza, byakwereka ko yagukunze kandi ko ategereje ko ugira intambwe utera:

1.Iyo uvuze ibintu bitangaje araseka (n’ubwo byaba bidasekeje)

Umukobwa iyo agukunda, aba yumva ibyo wavuga byose byamunezeza kandi bikamushimisha. Amagambo yawe yose ayafata mu buryo bwiza gusa, ku buryo n’ubwo wavuga ikintu kidasekeje, cyatuma abantu bakugaya, we yumva gisekeje kandi agatangara. Kuri we, uba uri umuntu uzi kuganira cyane kandi inkuru zawe ziba zisekeje cyane.

2.Muri inshuti ku mbuga nkoranyambaga zose muhuriyeho

Umukobwa ugukunda, aba yumva yagukurikira ahantu hose, mbese aba yifuza ko uburyo bwose bwabahuza mwaba muburiho kandi muri inshuti. Umunsi mugihura, yahise agusaba ubushuti kuri Facebook, aragukurikira kuri Instagram, nimero yawe ya WhatsApp arayifite, etc… Ibi bikwerekako aba yumva agukeneye hafi cyane.

3.Kukwigana ibyo ukora

Ese ikintu ukoze nawe uhita ubona agikoze? Nk’urugero: Uburyo wicayemo nawe ukabona ni bwo yicayemo, wahindura uko wari wicaye nawe ukabona arabihinduye. Mbese ikintu ukoze nawe ashaka ngo abe aricyo akora.

Gusa kuba yakwigana ibyo uri gukora, bikorwa mu buryo atatekerejeho kenshi. Gusa si buri gihe, kuko ashobora kukwigana ibyo uri gukora, agira ngo umwiteho, ubone ko agukurikiye kandi ashaka kuba yamera nkawe. Yabikora ku bushake bwe cyangwa bikaba atari ku bushake bwe, iki ni ikimenyetso cyakwereka ko agukeneye.

4.Ese arakwegera cyane kurusha uko byahoze?

Niba umukobwa agerageza kugira yumve ko umuri hafi, yaba mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo, uwo mukobwa aba agukunda. Urugero: iyo mwicaye mu itsinda, ubona ari wowe aba ashaka kwegera hafi buri gihe kandi ukabona ko ashaka ko ibitekerezo bwawe n’ibye bigaragara nk’ibihuye. Gusa bitewe n’imyitwarire, hari abakobwa bamwe n’ubwo yaba agukunda, yanga kukwegera kugira bitarangira umukojeje isoni.

5.Kugusekera

Niba mu gihe ari kure, akureba ukabona aramwenyuye, ni ikimenyetso ko akeneye ko umusanga ukamuganiriza. (Gusa kandi aba ashobora kugusekera hari akantu gasekeje akubonyeho).
Nko mu gihe muri mu kiganiro, ukaba uri kuvuga ibintu bidasekeje, bidatangaje kandi bitanateye n’amatsiko cyane, we ukabona afite ibinezaneza ku munwa, ni uko hari ibindi ari kugutekerezaho. Biba byerekana ko agukunda.

6.Akwandikira amagambo cyangwa SMS zireshya gute?

Ese akwandikira ibintu byinshi ugereranije n’ibyo wowe umwandikira? Ese agusubiza amagambo y’impine?. Niba iyo umwandikiye, agusubira mu magambo ajya kungana cyangwa arenga ayo wamwandikiye mu burebure, aho ni byiza cyane. Biba ari akarusho iyo akwandikira amagambo asumbye ayawe.

7.Kurya iminwa

Niba mu gihe uri kuvuga aba ari kukureba kandi ukabona arimo ararya iminwa ye, birashoboka ko uri umusore uri mu ntekerezo ze.

8.Mumara umwanya ungana ute muhuje amaso?

Niba muhuza amaso, ukabona yatinze kugukuraho amaso ugereranije na mbere, ni ikimenyetso cyakwereka ko akwifuza. Aba ashaka kukwereka ko akeneye ko wamwitaho kandi ukabona ari uw’agaciro ku buzima bwawe. Abikwereka neza iyo muhuje amaso umwanya munini ugereranije na mbere, nuko akamwenyura.

9.Ahumbaguza amaso ate iyo murebanye?

Niba mu gihe muhuje amaso, ahumbaguza inshuro nyinshi, iki ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko ashobora kuba agukunda.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi linkhttps://yegob.rw/dating ukurikize ibisabwa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari Hassan yagaragaje kwicuza gukomeye nyuma yo gushyira abana be Diamond.

Umunyamideli uzwiho gushotora abagabo yahishuye ko ashimishwa no kwiyambika ubusa.