Uyu mukobwa witwa Angela ufite imyaka 26 y’amavuko ukomoka Nigeria, yatangaje ko agiye kwiyahura bitewe n’ishyari afite kubera ko abo bari mu kigero kimwe barongowe abarusha uburanga none we akaba yaragumiwe.
Amateka n’ubuzima bwo kwiyandarika yanyuzemo atekereza ko ariyo ari kubitera. Yagize ati: “Njyewe mfite imyaka 26. Nanze kuvuga ibi mbere ariko ntekereza ko ngiye gukomeza kuba ingaragu kuko amateka yanjye ahora agaruka akambabaza. Ndi mwiza, ndabyibuka nkiri muri kaminuza, nahoze ndi umukobwa ushamaje ku buryo abarimu bose bari banzi kuko byatumye nsambana n’abarimu 12, n’abandi bagabo barenga 50 mu buzima bwanjye”.
Akomeza ashimangira ko kuryamana n’abantu benshi ntacyo bimutwaye no kuba yarakuyemo inda bikamenyekana nabyo byaba inzitizi yo kugumirwa. Ati: “Ntacyo nitayeho kuko nashimishaga ubuzima bwanjye, ndi mwiza cyane ku buryo nta muntu watinyuka kunyanga n’ubwo byabaye. Nzakomeza nitange ndabizi noneho ntawe uzanyanga nibyanga neza nziyahura”.