in

Umukobwa mwiza wahagarariye U Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yahawe impano ikomeye n’umukunzi we (Amafoto)

Uwase Clementine uzwi nka Tina, wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Miss Elite mu 2020, yahawe imodoka y’agaciro n’umukunzi we Lukasz Przeniewski wo muri Pologne nk’impano ku isabukuru y’amavuko.

Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati « Impano y’isabukuru y’amavuko yatanzwe na muramu wanjye! ».

Imodoka Tina yahawe ni Peugeot 207 CC. Iyasohotse  mu mwaka wa 2015 yashoboraga kugura hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw gusa ubu iya 2021 igeze mu bihumbi 22 $ ( arenga miliyoni 22 Frw).

Tina yishimiye impano y’imodoka yahawe n’umukunzi we, Lukasz

Uyu mukobwa agiye kumara igihe kingana n’imyaka itatu akundana na Lukasz Przeniewski, umusore wo muri Pologne batangiye gukundana ahagana mu 2018, nubwo amakuru y’urukundo rwabo yatangiye kujya hanze mu mpera za 2019.

Tina amaranye imyaka itatu mu rukundo na Lukasz

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igisubizo cya Platini ku bibaza impamvu umugore we yibarutse nyuma y’amezi 4 aho kuba 9

Umunyamakuru wakunzwe mu myidagaduro hano mu Rwanda yakoze ubukwe bubereye ijisho (Amafoto)