in

Umukobwa ari mu marira avuga ko yagumiwe nyuma yo kubenga umusore w’umukene

Umukobwa yabuze uwakongera kumutereta nyuma yo kwitegura ku musore w’umukene.

Uyu mukobwa wo muri Nijeriya yakomeje kuba ingaragu nyuma yo gutandukana n’umukunzi we ngo ni uko atabonaga atashyingiranwa na we vuba kubera ubukene.

Nk’uko byatangajwe n’umukoresha wa Twitter, @jayhansome, uyu mudamu amaze imyaka ibiri yarabuze umukunzi nyuma yo kwanga uwari umukunzi we.

Yavuze ko yamwanze ngo kuko atashoboraga gutegereza igihe uyu musore w’umukene yari kuzarangiriza kaminuza hanyuma ngo bashyingiranwe.

Jayhansome yavuze ko kuri ubu uwo musore yaje kurangiza kaminuza ashaka umugore bakaba bafite abana babiri mu gihe uwahoze ari umukunzi we atarabona umugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore icyateye impanuka y’indege muri Nepal ndetse n’umubare w’abarokotse

Indi modoka ifite ibirango bya Congo igonze abantu bari mu bukwe hano mu Rwanda