in

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi urangiye abafana ba Gikundiro imitima yahennye

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi urangiye abafana ba Gikundiro imitima yahennye

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota 18 kubera ikibazo cy’abafana Al Hilal Benghazi yanze ko bareba uyu mukino ariko urangira ari igitego 1-1.

Igice cya mbere ntakintu amakipe yombi yakoze kuko cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0 ariko ubona ko Al Hilal Benghazi yarushije ikipe ya Rayon Sports mu buryo bugaragara.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports irusha cyane ikipe ya Al Hilal Benghazi ndetse ibona igitego kumunota wa 55 gitsinzwe na Luvumbu ariko nyuma yaho umupira wakinwe n’ikipe ya Al Hilal Benghazi biranayihira ibona n’igitego umukino ugiye kurangira ariko abafana ba Rayon Sports wabonaga imitima iri ahandi hantu kubera kurushwa cyane.

Umukino wo kwishyura uzahuza ikipe ya Rayon sports na Al Hilal Benghazi uzaba tariki 30 Nzeri 2023 ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP! Abana babiri bishwe n’imyumbati

Amashuri yasenyutse abanyeshuri bagiye gutangira! Hamenyekanye ibyo umutingito wangije ndetse naho wakubitiye