in

Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wimuwe

Umukino ikipe ya Rayon Sports yari ifite kuwa gatandatu ushobora kwimurwa kubera ko Rayon Sports yimwe Sitade.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere akarere ka Muhanga kabyutse kandikira ikipe ya Rayon Sports, kamenyesha iyi kipe ko Sitade bagombaga kwakiriraho umukino wayo n’ikipe ya Musanze FC wa mbere utangira imikino yo kwishyura wakimurwa kuko izaba ikoreshwa ibindi.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumenyesha ibi bagomba gushaka ahandi bakinira uyu mukino cyangwa umukino FERWAFA ikawimurira ku wundi munsi irebye niba iyi Sitade izaba itarimo gukoreshwa.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 21 Mutarama 2023, ubwo byagaombaga kuba kuri uyu wa gatandatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Icardi yagaragaje ibere muri videwo kuri Instagram – Videwo 

Amakuru mashya: Inzu y’umurinzi (Bouncer) ukorera muri The Mane ari mu marira kubera igihombo gikomeye yagize