in

Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki

Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki

Tariki 21 Nzeri 2024, ikipe ya Gasogi United izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona uzabera muri Sitade Amahoro.

Ni umukino watangiye kuvugwa cyane mbere y’iminsi igera kuri 11, bitewe ni uko uzaba ari umukino ukomeye cyane aho ikipe ya Gasogi United izaba ishaka kuguma ku mwanya wa mbere iriho kugeza ubu naho ikipe ya Rayon Sports izaba ishaka kubona amanota 3 ya mbere kuva Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatangira.

Nkuko bisanzwe yo Gasogi United iri bwakire Rayon Sports cyangwa APR FC ntabwo Perezida wayo KNC ajya abura udushya kugirango abafana bazaze ku kibuga ari benshi nawe abashe kugira amafaranga yinjiza azafasha ikipe ye cyane ko aya ari yo makipe afite abafana benshi hano mu Rwanda.

KNC muri utwo dushya yamaze gutegura harimo irushanwa ry’abavanga miziki bayobowe na Dj Marnaud uzwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane. Abandi bavanga miziki barimo Dj Sonia, Dj Caspin ndetse na Dj Crush. Aba bose bazaba basusurutsa abafana bicaye muri Sitade ndetse hatangwe amanota y’uwabikoze neza kurusha abandi ashimirwe.

KNC Kandi yateguye igihembo cy’umuntu uzaza kureba uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United yambaye neza kurusha abandi. Uyu mu Perezida yavuze ko kuza wa mbaye neza ushobora kuzatahana ibihumbi byawe 500 ndetse ashishikariza abakobwa bakunze kwita kuri iki kintu kuzaza biteguye neza.

Dj Marnaud ari mu bazavanga imiziki kuri uyu mukino

Perezida wa Gasogi United KNC yanatangaje ko arimo gutegura ibintu bikomeye ahishiye abafana mu minsi iri imbere ariko agiye gushaka uko yavugana na Israel Mbonyi akazamutumira nk’umushyitsi w’icyubahiro akaba yanasuhuza abafana mu izina rya yesu.

Uyu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United uzaba ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kirenga ibyumweru 3 nta mukino wa Shampiyona ikina bitewe ni uko umukino yari bukine w’umunsi wa 3 wasubitswe kubera ikipe ya APR FC byari bukine ikirimo gukina imikino ya CAF Champions League.

Israel Mbonyi umaze gukundwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Sky2 Wabagahe aratabaza nyuma yo guhondagurwa n’abafande

Bizimana Djihad yasezeranyije Abanyarwanda ibyishimo Ku mukino wa Nigeria