Kuri uyu wa kabiri nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irakomeze hakinwa imikino y’umunsi wa 2, gusa biravugwa ko umukino wari buhuze ikipe ya Police FC na Rayon Sports kuri uyu wa Kane ushobora kwimurirwa kuwa gatanu.
Amakuru ahari nuko impamvu nyamukuru ishobora gutuma uyu mukino wimurwa n’ukugirango ikipe ya Police FC izabashe gukorera amafaranga, bivuzeko kuba umukino waba kuwa Kane bumvako ntabafana bahagije baboneka muri Sitade, ariyo mpamvu bashyize kuwa gatanu igihe abantu baba barangije akazi batangiye wikendi.
Ibi ntabwo birafatwaho umwanzuro gusa Amakuru dukesha Radio 1 avuga ko aya makipe yombi ari mubigabiro kugirango bemeranye kwimura uyu mukino kandi ibiganiro bigeze kure.
Police FC niyo izakira Rayon Sports FC. Uyu mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Kane kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, biravugwako ni wimurwa uzagume ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyane ko ntakintu gihambaye kizakorerwa muri iyi Sitade ku munsi wo kuwa gatanu.