in

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yasagariye Heritier Luvumbu amubwira ko ashaje barashwana ku buryo bukomeye

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Mitima Isaac yashwanye na Heritier Luvumbu ku buryo bukomeye maze abandi bakinnyi barabakiza.

Mu myitozo y’ejo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, nibwo Mitima Isaac na Heritier Luvumbu bashwanye biturutse ku kuba Mitima yarakoreye ikosa Luvumbu bari gukina.

Nk’uko tubikesha Radio 10 ni uko nyuma y’uko Heritier Luvumbu akorewe ikosa yahagurutse atuka Mitima Isaac maze bashaka kurwana ariko abatoza n’abandi bakinnyi barahagoboka.

Ku wa Mbere tariki 30 Mutarama nabwo Paul Were Ooko na Boubacar Traore bari barwanye, ibi bikaba bishimangira ko mu rwambariro harimo umwuka mubi mbere y’uko bacakirana na Kiyovu Sports tariki 5 Gashyantare.

Written by Social Mula

Abanyamakuru bakunzwe mu Rwanda bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi batandatu ba Rayon Sports bafite imyitwarire mibi hanze y’ikibuga irimo ubusinzi bukabije

Videwo – I Nyarugenge umugabo yagiye gusezerana mu rukiko gusoma biramunanira

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO