in

Abanyamakuru bakunzwe mu Rwanda bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi batandatu ba Rayon Sports bafite imyitwarire mibi hanze y’ikibuga irimo ubusinzi bukabije

Abanyamakuru b’imikino mu Kigo cy’Itangazamakuru cya Radio/TV10 Rwanda, bemeje ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bafite imyitwarire mibi hanze y’ikibuga bigatuma umusaruro wabo urushaho gusubira inyuma.

Hashize igihe benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bavuga ko myugariro w’ibumoso Ganijuru Elie yasubiye inyuma ugereranyije n’uburyo yari afite ubuhanga budasanzwe akigera muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cy’ejo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Umunyamakuru Mucyo Antha yahishuye ko abakinnyi barimo Ganijuru Elie, Raphael Osaluwe Olise, Essomba Leandre Willy Onana na Paul Were Ooko bafite imyitwarire mibi hanze y’ikibuga ku buryo kubitegaho umusaruro biri kure nk’ukwezi.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, iyi kipe ikaba yitegura kwakira Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare kuri Stade y’i Muhanga, mu gihe ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 Rayon Sports izakirwa na mucyeba APR FC kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi ashobora kwakirira Benin hanze

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yasagariye Heritier Luvumbu amubwira ko ashaje barashwana ku buryo bukomeye