in

Umukinnyi w’umunyamahanga wasinye muri Rayon Sports yemeje ko agiye kurushinga n’umunyarwandakazi

Umukinnyi uherutse gusinya muri Rayon Sports yemeje ko afite umukunzi w’umunyarwanda aho avuga ko bari no kwitegura no kurushinga vuba aha.

Rafael Osaluwe Olise uheruka gusinya muri Rayon Sports yavuze ko afite umukunzi w’umunyarwandakazi bakundana cyane.

Uyu mukinnyi wa Bugesera Fc wamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RadioTv10 mu kiganiro cy’imikino cya mu gitondo “Ten Preview”.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati avuga ko ari gutegura gukora ubukwe n’uyu mukobwa w’umunyarwanda.

Rafael Osaluwe Olise avuga ko kandi ari no gushaka ubwenegihugu bw’ubunyarwanda kuko ngo u Rwanda yasanze ari igihugu cyiza cyane.

Rafael Osaluwe Olise yemeje ko kandi yamaze gusinya muri Rayon Sports aho azayikinira mu mwaka utaha wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Yasinye imyaka igera kuri ibiri (2).

Rafael Osaluwe Olise ubu ari gukina mu ikipe ya Bugesera Fc kugira ngo asoze imikino ibiri isigaye ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho azahita yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma, Umufasha wa Usengimana Faustin yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yitabye Imana ubwo bavaga gukinira igihugu