in

Umukinnyi wo hagati wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Arabia Saudite

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda yamaze kubona indi kipe nshya mu gihugu cya Arabia Saudite.

Amissi Cedric wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyishwa mu ikipe yitwa Al Qadisiyah ibarizwa mu gihugu cya Arabia Saudite.

Uyu mukinnyi yagiye muri iyi kipe nyuma yo gutandukana n’ikipe ya ya Al Tawoun Fc nayo yo mu gihugu cya Arabia Saudite.

Iyi kipe ya Al Tawoun Fc ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ku bwitange yagize ubwo yari ari muri iyi kipe.

Iyi kipe ya Al Qadisiyah yasinyishije Amissi Cedric ikina mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Arabia Saudite.

Amassi Cedric yanyuze mu ikipe ya Rayon Sports muri 2014, aho yavuye ajya muri Mozambique mbere yo kujya muri Portugal aho yavuye ajya muri Arabia Saudite.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bishop Gafaranga usetsa abantu akoresheje ijambo ry’Imana yasutse amarira ubwo yari ari kuri televisiyo (Videwo)

Ndimbati yagaragaye atwaye moto asaba umufana ubishoboye ko yaza akamurobesha