in

Ibyari ubukwe byahindutse amarira ubwo umukwe bamujugunyaga mu kirere akabura umusama

Ibyari ubukwe bwahindutse amarira ubwo umusore wari ugiye kurongora yajugunywaga mu kirere kubera ibyishimo akagwa hasi akavunika ahita ajyanwa mu bitaro.

Ubukwe bwatangiye neza ariko ibintu biza kuzamba ubwo umusore yajunywaga mu kirere mu gace ka Bihor mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Romania mu cyumweru gishize.

The Sun ivuga ko ubwa mbere bamujugunye hasi baramufata, ariko ubwa kabiri biranga, abanza umutwe hasi, ashinga ijosi.

Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe abari aho bari bumiwe. Abaganga bo bavuze ko uko inshuti ze zamufashe zimujyana kwa muganga, nabwo bwatumye ikibazo cye kirushaho kuzamba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Munyakazi muri byose, umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutera inda abakobwa 3 ba shebuja

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yakiriwe nk’umwami mu karere ka Rubavu nyuma yo gutabara ikipe y’igihugu