in

Umukinnyi w’igihangange wakiniye APR FC washakwaga na Rayon Sports agiye kugurwa akayabo n’ikipe yo muri Algeria

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yiruka kuri Manzi Thiery wanakinnye muri iyi kipe, arimo gushakwa cyane n’ikipe yo muri Algeria.

Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports irimo kuganiriza abakinnyi 3 bayobowe na Manzi Thiery, Luvumu ndetse na Youssef bose bakinnye muri iyi kipe, ariko ntakintu Rayon Sports irangira icyo itangaza kuri aba.

Manzi Thiery utumva neza ukuntu yasubira mu ikipe ya Rayon Sports yavuyemo nabi yishongoye ku bafana b’iyi kipe, ashobora kwerekeza mu ikipe yitwa JS Sauora ikipe iri mu zikomeye muri iki gihugu dore ko iri no kumwanya wa 3 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria.

YEGOB yamenye ko Manzi Thiery ibiganiro n’iyi kipe bigeze kure ariko ikintu batarimo kumvikanaho ni uko Sauora ishaka kumuha amasezerano y’umwaka umwe gusa kandi we ashaka kujya mu ikipe iramuha amasezerano y’igihe kirekire kugirango akore akazi abyizeye neza sibizabe nko muri FAR Rabat yamazemo umwaka umwe agahita asezererwa.

Ikipe ya Rayon Sports yo irimo kugenda gake mu kuganira n’uyu musore cyane ko umuyobozi wayo aheruka gutangaza ko bakirimo kureba uko barangiza shampiyona bameze neza ibyo kuganiriza abakinnyi bizaba nyuma y’imikino 2 basigaje, dutegereje uko bizagenda nyuma yo kurangira igice cya mbere cya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bosco
2 years ago

Ndibishimiye 2

Inkuru itashye mu mitima ya benshi igahungabana ni uko Lionel Messi ashobora kudakina Final y’igikombe cy’isi 

Nibisanzwe: Umugore yakatiwe gufungwa kubera gusomana n’umugabo