in ,

Umukinnyi w’ibihe byose wa Fc Barcelona yatangaje ko atewe agahinda n’iyi kipe muri iyi minsi(Impamvu)

Ikipe ya Fc Barcelona uwavuga ko iri mubihe bikomeye bizwi mu ndimi z’amahanga nka transition, aho ikipe iba ivuye mu bihe byiza, ikamera nkiri kugana mu bibi ariko  igihanyanyaza kwihagararaho. Ibi byagiye bitangazwa cyane n’abakinnyi bibihangange bayihozemo ndetse n’abandi basesenguzi b’umupira w’amaguru. Gusa umukinnyi wo hagati w’ibihe byose muri iyi kipe Xavi wayikiniye imikino 766 akaba ari nawe mukinnyi wayikiniye imikino myinshi kuva yabaho yagaragaje agahinda afite ku ikipe ye nyuma yuko Neymar ayivuyemo, bakaba barabuze ukundi bisuganya. Xavi (Reuters)

Mu magambo yatangaje uyu mugabo w’imyaka 37 uri kurangiriza ruhago ye muri Qatar yagize ati:”Le Barça s’est endormi parce qu’il y a cinq ou six ans, il avait les meilleurs joueurs du monde pour le ‘système Barça’. Aujourd’hui, il n’en reste que six: Iniesta, Jordi Alba, Messi, Piqué, Luis Suarez et Busquets. Mais il faut onze joueurs pour ce système. Ils ont recruté des joueurs qui n’entrent pas dans ce système.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:”Ikipe ya Fc Barcelona yari yarasinziriye kuko haciye nk’imyaka 5 cg 6 ifite abakinnyi beza ku isi mu mikinishirize yabo. Kurubu hasigaye mo batandatu gusa aribo Iniesta, Jordi Alba,Messi,Pique, Luis Suarez na Busquets, kandi ikipe igizwe n’abakinnyi cumi n’umwe. Ndahamya ntashidikinya ko abakinnyi baguze batazoroherwa n’imikinishirize ya Fc Barcelona.

Uyu mugabo yakomeje ashinja ubuyobozi kurekura abakinnyi bagombaga kugumana nka Tiago Alcantara na Cesc fabregas barerewe mu ikipe ndetse bari kuzugura bakuru babo bari gusatira imyaka y’iza bukuru. Gusa uyu mugabo ibyo yatangaje bikaba byagaragariraga abakunzi muri rusange b’ikipe ya Fc Barcelona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore agahinda gakomeye kashegeshe abafana b’ikipe ya Fc Barcelona, Livepool ikabyungukiramo bikomeye

Filimi ya Daddy De Maximo Iy’ubusamo