in

Umukinnyi wakiniye APR FC na Rayon Sports yakoze ubukwe n’umukobwa wo muri America

Sekamana Maxime wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Tessy usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore uzwiho gutuza cyane, akaba umwe bagenzi be bemeza ko ari mu bakinnyi bambara neza bakaberwa, ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo aho ubuzima bwe bwite yakunze kubugira ibanga.

Maxime bitandukanye n’ibindi byamamare, urukundo rwe yarutandukanyije n’akazi akora maze aruhisha itangazamakuru kugeza akoze ubukwe.

Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, usanga nta n’ifoto y’umukunzi we iriho gusa amakuru Yegob  yamenye ni uko uyu mukinnyi amaze ukwezi kurenga asezeranye imbere y’amategeko na Tessy bamaze igihe bakundana.

Uyu muhango wabereye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ni mu gihe indi mihango y’ubukwe yose iteganyijwe umwaka utaha.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanamaze gusubira muri Amerika.

Sekamana Maxime udafite ikipe kuri ubu, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC yamenyekaniyemo na Rayon Sports batandukanye nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021-22.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe n’abakobwa bambariye umugeni bambaye amakanzu agaragaza amakariso(Video)

Abafana ba APR FC bashimishijwe n’ukuntu Bugesera yabatsinze inabarusha