in

Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC yatakambiye Rayon Sports ayisaba ko imusinyisha maze imwamaganira kure

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Niyonzima Ally yari yifuje ko Rayon Sports imusinyisha amasezerano y’amezi atandatu ariko iyi kipe imubwira ko isigaje kugura rutahizamu wenyine indi myanya yuzuye.

Muri iki cyumweru nibwo Niyonzima Ally yatandukanye na Bumamuru FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi, akaba yari ayimazemo amezi akabakaba atandatu.

Mbere yo gutandukana na Rayon Sports yari yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamusinyisha akabafasha mu gice cy’imikino yo kwishyura, ariko Rayon Sports yaramuhakaniye imubwira ko isigaje umwanya umwe wa rutahizamu w’igihangange.

Amakuru agezweho ubu ni uko Niyonzima Ally ari ku musozo w’ibiganiro na Police FC itozwa na Mashami Vincent, ni mu gihe na Kiyovu Sports yamwifuzaga.

Niyonzima Ally w’imyaka 28 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye arimo Acad. Tchité y’i Burundi, Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC, Rayon Sports, Azam FC yo muri Tanzania, Al-Bashaer Club, Jeddah FC yo muri Saudi Arabia na Bumamuru FC.

Niyonzima Ally yagiriye ibihe byiza muri APR FC n’ubwo yayikiniye igihe gito

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Meddy yatunguye Miss Nishimwe Naomie ku isabukuru ye

Dj Briane akigera mu Rwanda yamennye umuceri w’ubugambanyi yakorewe na Social Mula I Burayi akenda kuhasiga ubuzima