Ubwo Mimi Mehfira yizihizaga isabukuru y’amavuko mu Ukuboza 2022, Naomie ari mu bamutatse ubwiza bamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwe.
Undi na we yarabizirikanye arayimwifuriza,ku munsi w’ejo ubwo Miss Naomie yizihizaga isabukuru y’imyaka 23 aho Mimi yagize ati ”Isabukuru nziza kuri uyu mwamikazi w’ubwiza Naomie.”
Ni amagambo yakoze ku mutima wa Naomie aramushimira nkuko bakunze kwitana abavandimwe ati”Urakoze impanga yanjye.”