in

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kwemeza imitima y’abayobozi ndetse n’abatoza b’iyi kipe bemeza ko azabahesha igikombe

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi aterwa amabuye n’abafana b’iyi kipe, Mbirizi Eric yongeye kunezeza imitima y’abafana barebye umukino batsinzemo na Etincelles FC.

Hashize igihe Mbirizi Eric ashinjwa kuba atameze neza mu mikinire ye nkuko Shampiyona yatangiye ameze. Ibi byaturutse ku mvune yagize abeshya abatoza ko yagiye iwabo kwivuza ariko akagaruka ameze nkuko yagiye bigakurikirwa nibyo yakinaga ariko Haringingo Francis aza kumwicaza kugirango abanze yitabweho.

Mu mikino yose yakurikiye, ntabwo Mbirizi Eric yagaragaje kwitwara neza ariko ku mukino waraye ubaye uyu mukinnyi yerekanye ko ari Umukinnyi mwiza kandi uzafasha ikipe ya Rayon Sports mu mikino igiye kuza.

Ibi byahise bituma ikipe ya Rayon Sports iguma kumwanya wa kabiri yari yakuweho na Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto; Umufana wa Liverpool yavunnye umukinnyi wa Liverpool ashobora kutazakina na Real Madrid

Yatangiye kuba akanyenyeri muri APR FC! Umutoza wa APR FC yaciye ibintu muri rubanda nyuma yo kugereka intsinzi y’ibitego 6 ku mukinnyi umwe gusa w’iyi kipe