in

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kugira ikibazo cyababaje benshi gishobora gutuma atagaragara ku mukino uri muri wikendi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera yongeye kugira ikibazo k’imvune mu mukino batsinzemo Police FC.

Muri uyu mukino Joachim Ojera yagoye cyane ba Myugariro b’ikipe ya Police FC, yaje gusohoka umukino utarangiye nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize, nubwo umutoza yatangaje ko ari akabazo gato.

Joachim Ojera ari kugera ku musozo wamasezerano ye dore ko yavuye muri URA FC ku ntizanyo y’amezi 6 ariko hari amakuru avuga ko ashobora kongera amasezerano akaguma muri iyi kipe hatagize igihinduka.

Iyi mvune ye ibaye iyi gihe kinini byaba bibaye bibi cyane kubera ko kugeza ubu ari mu abakinnyi beza iyi kipe ya Rayon Sports ifite nubwo adapfa gutsinda ibitego ariko aba yabigizemo uruhare.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mama Africa! Dabijou wari wambaye ikanzu yo mu gitenge yakozanyijeho n’uwashatse kumenyera ikibuno cye – AMAFOTO

Umutoza wa Kiyovu Sports yageneye ubutumwa APR FC bazahura muri 1/2 mu gikombe cy’amahoro ndetse n’andi makipe yose yibwira ko hari igikombe azegukana