Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe yanze kubanza mu kibuga kugeza aho arira kubera ko abatoza bashakaga kumukinisha abanje mu kibuga kandi we afite ubwoba.
Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa nyuma yinzira zigiye yanyuzemo kugirango igere kuri Final.
Uyu mukino niwo ukigarukwaho cyane nyuma yaho Rayon Sports ikoze ibyo yaherukaga mu myaka 7 ishize, ndetse ni uko abakinnyi, abafana ndetse n’abatoza bishimiye iki gikombe cy’amahoro batwaye batsinze ikipe ya APR FC bahora bahanganye mu buryo bwose.
Mbere y’uyu mukino ubwo umutoza Haringingo Francis yamenyeshejaga abakinnyi arabanza mu kibuga, yaje kwegera umuzamu wa mbere wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe amubwira ibyo agomba gukina ariko uyu muzamu aza kumusaba ko yabanza mu basimbura kubera ko ngo afite ubwoba kandi bishobora kumutera ikibazo atazibagirwa mu buzima bwe bwose.
Uyu mutoza ndetse na Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul bakomeje kumwinginga cyane bamusaba kwikuramo ubwoba ariko uyu muzamu ababwira ko babanza mu kibuga Hategekimana Bonheur kubera ko we yumva atameze neza, bahita bafata umwanzuro ndetse uyu muzamu wari wanarize bikomeye arabyishimira cyane.
Umuzamu Hategekimana Bonheur wabanje mu kibuga kuri uyu mukino wa final yagaragaje ko ari n’umuzamu mwiza cyane nyuma yo kugenda arokora cyane Rayon Sports aho wabonaga ko byarangiye. Bonheur mu mikino itandukanye yakinnye cyane cyane mu mikino y’igikombe cy’amahoro hose nta mukino Rayon Sports yigeze itsindwa.