in

Umukinnyi wa Rayon Sports yaraye atukanye bikomeye n’abafana b’iyi kipe imyitozo yenda guhagarikwa

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Mutarama 2023, haraye habaye imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports abafana batakuna bikomeye na Boubacar Traoré imyitozo yenda guhagarikwa.

Yari imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose usibye Willy Essomba Onana, Paul Were badahari ndetse na Mbirizi Eric na Ndizeye Samuel barimo kuvurwa ibibazo by’imvune. Iyi myitozo kandi yitabiriwe na Rwatubyaye Abdul ndetse na Rafael Osaluwe bamaze igihe babazwe bagarutse kugeza ubu kandi bameze neza.

Ubwo umutoza Haringingo Francis yakoreshaga imyitozo igiye yoroheje, yageze aho akinisha ikipe ebyiri ikibuga cyose afata ikipe ya mbere ayihuza n’ikipe ya Kabiri yari irimo Rafael Osaluwe. Uyu mukino bakinnye Boubacar Traoré wari mu ikipe ya mbere, yagiye ahabwa imipira ariko akayipfusha ubusa abafana bari aho bose ntibabyishimira batangira kumubwira nabi bamutuka bikomeye nawe ashyuha mu mutwe atangira kuvugana nabo nabi.

Hertier Luvumbu yaje kugera aho abwira Traoré kureka kuvugana n’abafana ahubwo akomeza gukina, uyu musore yanga kubyumva amubwira ko abafana bagakwiye kumwongerera imbaraga noneho abafana barakomeza cyane. Umutoza Haringingo Francis nawe aza kumubwira nabi cyane amubwira ko atagakwiye gukomeza kuvugana n’abafana kuko abafana bavuga icyo bashaka.

Ibi abafana ba Rayon Sports babikoze nyuma y’igihe kinini uyu musore akomeza gukinishwa ariko umusaruro we ugakomeza kuba muke aho bigera no mu myitozo ugasanga naho niko bimeze kandi naho abafana bari bahari bamwirebera.

Ibi bije nyuma yaho umukino w’ikipe izahuza Rayon Sports na Musanze FC ushobora kwimurwa kubera ko Sitade ya Muhanga izaba irimo gukoreshwa muri izi mpera z’icyumweru n’idini ry’Abagorozi kuva kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya; Bijoux yibarutse ubuheta n’ubwo papa w’umwana yayoberanye

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza: Umukecuru yabyinnye itsinzi y’umukobwa we karahava