in

Umukinnyi wa Rayon Sports utahabwaga umwanya wo gukina yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye yabonye ku bafana ba Gikundiro atigeze abona iwabo

Umukinnyi wa Rayon Sports utahabwaga umwanya wo gukina yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye yabonye ku bafana ba Gikundiro atigeze abona iwabo

Ku munsi wo kuwa gatanu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino n’ikipe ya Kiyovu Sports urangira ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itsinda ibitego 3-0.

Wari umukino wakinwe n’abakinnyi badasanzwe badakina ku makipe yombi bitewe kuko bamwe bari bahamagawe mu makipe y’ibihugu. Ikipe ya Rayon Sports abo yabanjemo wabonaga ko bafite inyota yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze igihe yarabagize umugore nkuko benshi babivuga.

Nyuma y’umukino umuzamu Simone Tamale ubwo yabazwaga imbamutima ze nyuma yo gukina umukino we wa mbere w’irushanwa nk’umuzamu wa Rayon Sports, yatangaje ko yatunguwe n’abafana ba Rayon Sports kubera uko baje kureba umukino ari benshi ibintu atigeze abona iwabo muri Uganda.

Yagize Ati” Ni umwaka wanjye wa mbere nyina mu Rwanda, ni ubwa mbere nakiniraga imbere y’imbaga y’abafana bangana gutya, ni bishya kuri njye, siko bimeze iwacu.”

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo nyuma yo kubona ukuntu Amavubi yananiwe gutsinda ikipe ya 2 ya Senegal, yagiye mu bitabo akora ubushakashatsi asanga umukino usigaye ku Isi Amavubi yazajya atsinda ari umwe gusa

RIP Niyonsaba Médiatrice: Ruhango Imodoka yagonze abakozi babiri ba karere, shoferi ahita akora igikorwa kigayitse cyane kitazatuma ababarirwa