Umukinnyi wo Hagati mu Ikipe ya Rayon Sports, Jean Vital Ourega, ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Agasaro Diane, wigeze kwibasira umuhanzi Bruce Melodie amushinja kumutera inda ariko uyu muhanzi abyamaganira kure.
Ni nyuma y’amashusho Ourega na Agasaro bashyize hanze bari mu munyenga w’urukundo, bakanyuzamo bakanasomana.
Amakuru ava mu nshuti z’aba bombi avuga ko bamaze igihe bakundana ariko bitewe n’uko Rayon Sports yari mu mikino ya Shampiyona kandi biyisaba kuba mu mwiherero ntibakunde kubonana.
Agasaro Diane, yamenyekanye cyane mu 2015 ubwo yashozaga intambara kuri Bruce Melodie, amushinja kumutera inda akamwihakana nubwo ari ibintu uyu muhanzi yakunze kwamaganira kure.