in

Imbeba yajujubije bikomeye imfungwa kugeza hafashwe ingamba zitangaje.

Nyuma y’igihe imbeba zijujubya abari muri gereza yo muri Australia hafashwe ingamba zo kubimura igitaraganya.

Mu byumweru bibiri biri imbere, abagororwa barenga 400 n’abakozi ba gereza ya Wellington 200 bo muri Australia bazimurirwa mu yandi magereza kubera imbeba yabajujubije mu buryo bukabije nk’uko BBC ibitangaza. Gusa n’ubwo havugwa imbeba imwe usanga iba ifatanije n’izindi kwangiza gereza.

Inkuru ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n’imbeba bikomeye aho zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z’amashanyarazi z’imbere muri gereza. Imbeba zabaye ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy’isarura cya 2020 gitangiye.

Gereza ya New South Wales imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n’imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura cyongereye imbeba muri leta y’amajyepfo y’iki gihugu, aho izi mbeba zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y’igihugu bavuga ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa, gusanwa by’ibyangiritse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore wavuzweho kubyara abana icumi ibimubayeho birababaje cyane.

Umukinnyi wa Rayon Sports, Ourega ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi yigeze kwibasira Bruce Melodie.