Umukinnyi wa Rayon Sports niwe wagizwe Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe, niwe wagizwe Kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, berekeje mu gihugu cya Libya kwitegura umukino bafitanye n’iyi kipe y’igihugu ku munsi w’ejo kuwa gatanu.

Amakuru YEGOB yamenye nuko mu myitozo imaze iminsi ikorwa n’iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda, Umutoza wayo Yves RWASAMANZI yashimye ubuyobozi buri mu muzamu w’ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe binatuma agirwa Kapiteni w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23.

Iyi kipe imaze iminsi 7 ikora imyitozo hano mu Rwanda, ari nako ikina imikino ya gishuti irimo uwo bakinnye na Police FC ziza no kunganya ibitego 3-3.

Ay’amavubi y’abatarengeje imyaka 23 izakina umukino wayo na Libya nta myitozo ikoreye kuri Sitade izakiniraho uyu mukino bitewe nuko bagiye muri iki gihugu batinze.